Rwanda Nziza Lyrics by Pink Martini in Dream a Little Dream Album.
Rwanda Nziza Lyric
Rwanda nziza Gihugu cyacu
 Wuje imisozi, ibiyaga n'ibirunga
 Ngobyi iduhetse gahorane ishya
 Reka tukurate tukuvuge ibigwi
 Wowe utubumbiye hamwe twese
 Abanyarwanda uko watubyaye
 Berwa, sugira, singizwa iteka
 
 Horana Imana, murage mwiza
 Ibyo tugukesha ntibishyikirwa
 Umuco dusangiye uraturanga
 Ururimi rwacu rukaduhuza
 Ubwenge, umutima,amaboko yacu
 Nibigukungahaze bikwiye
 Nuko utere imbere ubutitsa
 
 Abakurambere b'intwari
 Bitanze batizigama
 Baraguhanga uvamo ubukombe
 Utsinda ubukoroni na mpatisbihugu
 Byayogoje Afurika yose
 None uraganje mu bwigenge
 Tubukomeyeho uko turi twese
 
 Komeza imihigo Rwanda dukunda
 Duhagurukiye kukwitangira
 Ngo amahoro asabe mu bagutuye
 Wishyire wizane muri byose
 Urangwe n'ishyaka, utere imbere
 Uhamye umubano n'amahanga yose
 Maze ijabo ryawe riguhe ijambo
